....Umugabo ati «ceceka wa mugore we nyihera umutsima gusa maze nkwereke!» Umugore ati «uko biri kose sinsangira nawe.»
Umugabo ati «zireke nzirire n'ubundi ninge zaruhije!»
Umugabo atangira kurya, abwira umugore we ati «ariko wakwiririye,ubwoba bugiye koko kukwicisha ipfa n'inzara!»
Umugabo aririra arangije araryama.
Igicuku kinishye, nyamugabo ashaka kwituma, agezeyo biramunanira, ati «wa mugore yambwiye ukuri.»
Arakomeza arahatiriza ariko biba ibyubusa.
Niko kuvuga nka mbere ati ati «mbe gasimba uri iki?» Na ko kati «ndi agasamuzuri ka muzunzuri ,gasura ntikanutse ,kakicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.»
Umugabo ati «reka nkunnye.» Agasimba kamuturumbukamo kiruka, umugabo nawe ahita agwa aho.
Si jye wahera hahera umugabo n'ubusambo bwe.
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5,
Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.40-41; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.